UMUHANGO WO GUSHYIKIRIZA IMBANGUKIRAGUTABARA IKIGO NDERABUZIMA CYA BIGOGWE.

Umuhango wo gushyikiriza Imbakiragutabara (Ambulance) ikigo nderabuzima cya Bigogwe, kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mutarama 2020, ikigo nderabuzima giherereye mu Mudugudu wa Ngagare, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu. Iyi ngobyi y’abarwayi yatanzwe n’umufatanyabikorwa ADRA, usanzwe ufatanya n’Akarere mu bikorwa bitandukanye byibanda ku mibereho myiza ndetse n’iterambere ry’umuturage, iyi mbangukiragutabara ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni mirongo inane (80 000 000 frs).

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude. Hari kandi Umyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyabihu, Lt. Col. Kabanda Peter n’abandi bahagarariye inzego z’umutekano, abakozi ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge umushinga ADRA ukoreramo, abajyanama b’ubuzima…

Ku ruhande rw’umushinga, iyi modoka yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere na Finance Director wa ADRA/ Rwanda, hari na Pasteur Munyaneza Emmanuel, waturutse muri Anglican Church, ibirori byitabiriwe n’itorero risusurutsa abari bahari.