URUGENDOSHURI RW’ABASIRIKARI

Itsinda ry’abasirikari riturutse mu Ishuri rya Gisirikari i Nyakinama (Senior Command and Staff Course Intake 08) riyobowe na Colonel Justus Majyambere ryasuye Akarere ka Nyabihu kuri uyu wa Kane, tariki 06 Gashyantare 2020, bakaba bari bafite intego y’urugendoshurir rw’iminsi ibiri biga ku bijyanye n’imiturire.

Bakigera mu Karere ka Nyabihu, bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abahagarariye inzego z’umutekano, abakozi ku rwego rw’Akarere..

Nyuma y’inama yabereye mu cyumba cy’Akarere, aba bashyitsi bishimiye imikorere Akarere kagirana n’abafatanyabikorwa batandukanye, bari kumwe n’abakozi mu Ishami rishinzwe imiturire ndetse na bamwe mu bandi bakozi b’Akarere bakomeje bajya gusura Ibikorwa biri mu Mudugudu wa Kazirankara uherereye mu Kagari ka Kanyamitana, Umurenge wa Shyira.