UMUNSI W’UMUHINZI W’IBIRETI

Umunsi w’umuhinzi w’ibireti wizihijwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2020, ku kibuga cy’umupira cya Bigogwe giherereye mu Murenge wa Bigogwe. Muri ibi birori bahayeho igikorwa cyo guhemba abahinzi bahize abandi mu kagaragaza umusaruro w’ibireti, abahinzi bahembwe ibintu bitandukanye harimo; Inka makumyabiri n’eshanu(25), Matela mirongo itatu(30), amasuka. imitaka, inkweto zo gukoresha mu kazi (bote).

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude ( Umushyitsi mukuru) ari kumwe na Bwana Bizimungu Gabriel( Umuyobozi mukuru wa Horizon Sopyrwa), hari kandi abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Nyabihu, uwaje ahagarariye umuyobozi wa NAEB, Bwana Hakizimana Fidele. Umunsi witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Bwana Ndizeye Emmanuel, Abanyamabanga Nshinwabikorwa b’Imirenge ya Bigogwe, Kabatwa na Jenda.