INAMA YAHUJE ABOROZI N’UBUYOBOZI BW’AKARERE

Aborozi bororera mu nzuri za Gishwati ziherereye mu Kagari ka Mulinga, Umurenge wa Mulinga, izo nzuri ziherereye mu gice cya Uwangunzu, Nyamwijima na Musenyi, bagiranye inama n’ubuyobozi bw`akarere ka Nyabihu, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2020, mu cyumba cy’inama cya TVT Nyabihu.

Iyi nama yari igamije gushishikariza aborozi gushinga koperative ibahuza no gutanga ibitekerezo bigamije gushyiraho ikusanyirizo ry’amata muri icyo gice. Iyi nama yitabiriwe n’bantu batandukanye harimo;

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere,

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari mu Karere,

Umukozi ufasha gukora imishinga iterwa inkunga na RDDP,

Abakozi b’Umurenge wa Mulinga(Umukozi ushinzwe ubworozi n’ushinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka),

Aborozi bororera mu nzuri za Gishwati, ahitwa Uwangunzu, Nyamwijima, Musenyi.

Inama yafatiwemo imyanzuro myinshi;

Abitabiriye inama biyemeje gushinga Koperative, hahita hashyirwaho komite y’agateganyo izategura ibisabwa kugira ngo izahabwe ubuzima agatozi,

Hemejwe ko inama yo kwemeza amategeko ya koperative izaterana ku wa 09/8/2020;

Abitabiriye inama basabwe gucunga neza inzuri hirindwa gucukura imiringoti hagakoreshwa uburyo  bwo kuzitira inzuri zabo.

Inama yashojwe Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude, ari nawe wayiyoboye, ashimira abayitabiriye abizeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere mu ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro yafashwe.