GUSUZUMA ISHYIRWAMUBIKORWA RY’IMYANZURO Y’INAMA MPUZABUKORWA

Igikorwa cyo gusuzuma ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’inama mpuzabikorwa yabereye ku cyumba cy’inama cy’Intara y’Iburengerazuba, ku itariki ya 29 Nzeri 2019,  inama yari igamije iterambere n’imibereho myiza y’umuryango, ryabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26 Kanama 2020.

Isuzuma ku ishyirwamubikorwa ryakozwe n’itsinda rigizwe n’intumwa za Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango(MIGEPROF), Bwana Karekezi Alfred, umukozi wa Minisiteri ushizwe iterambere ry’umuryango ko kurengera abana na Bwana Ndacyayisaba Marc, umukozi wa Minisiteri ushinzwe kwinjiza ihame ry’uburinganire mu nzego za Leta.

Hari abagize itsinda baturutse ku Karere, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana Simpenzwe Pascal, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere, Bwana Nsengimana Jean Claude, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere, Bwana Vumera M. Jean Bosco, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, Bwana Dusenge Pierre, Umukozi ushinzwe umurimo mu Karere, uhagarariye Polisi y’Igihugu, uhagarariye RIB, umunyamabanga wa JADF, umukozi ushinwe Gender mu Karere. 

Iri suzuma ryabanjirijwe n’inama yabereye ku biro by’Akarere ka Nyabihu, nyuma rikomereza mu Murenge wa Jenda, aho abagize itsinda baganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Madamu Kampire Georgette, Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nsakira, inshuti y’umuryango, uhagarariye umugoroba w’ababyeyi; mu rwego rwo kureba ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biri mu myanzuro bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abagize umuryango.