URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGUHUGU MU KARERE KA NYABIHU.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Professor SHYAKA Anastase, yagiriye uruzinduko mu Murenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Kane, tariki ya 01 Ukwakira 2020, yakirwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Munyantwari Alphonse ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; bahabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere.

Hari kandi n’Umuyobozi Mukuru wa LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Bwana Bahame Hassan n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu Murenge wa Rambura, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu yaganirije abahagarariye inzego zitandukanye kuva ku Isibo kugera ku rwego rw’Akarere, ku ngingo nyinshi harimo izikurikira;

Gutangiza Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge,

Umutekano,

Kuzamura imyumvire y’abaturage,

Uruhare rw’abayobozi mu iterambere ry’abaturage,

Kurwanya no gukumira Icyorezo Covid 19.

Nyuma y’inama yabereye mu Murenge wa Rambura, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba , yagiranye inama n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abayobozi b’amashami mu Karere, Abanyamabanga  Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Nyabihu, abahagarariye inzego z’umutekano, baganira ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage( Gukemura ibibazo bya Human Security), Kurwanya igwigira ry’abana, kubonera amacumbi abahuye n’ibiza, kurwanya isuri).