URUZINDUKO RW’ABADEPITE MU KARERE KA NYABIHU

Muri gahunda  abagize Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite bagirira mu Turere twose tw’Igihugu,  mu Karere ka Nyabihu, itsinda rigizwe na Honarable Depute Bakundufite Christine( Uyoboye itsinda) na Honorable Depute Hindura Jean Pierre ryatangiye uruzinduko  kuri uyu wa mbere, tariki ya 02 Ugushyingo 2020, aho ryabanje gukorana inama n’abagize Komite Nyobozi y’akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize  Akarere, Abayobozi b’Amashami ku rwego rw’Akarere, Abahagarariye inzego z’umutekano, hari kandi n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu. Inama yize ku ngingo nyinshi zitandukanye harimo;

Uburyo hafatwa ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo Covid19,

Gutangiza igihembwe cy’ihinga 2020-2021A,

 Gahunda yo gushyigikira Ikigega Ejo Heza,

Itangira ry’amashuri,

Imikorere n’imicungire y’ibigega by’ingoboka by’ibikomoka kuri Peteroli biherereye mu Murenge wa Bigogwe,

Mu rwego rwo kugenzura bimwe mu bikorwa bigamije imibereho myiza, by’umwihariko ibikorwa by’Imishinga Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaraje ko bitagenze neza…

Abadepite bakomereje urugendo rwabo basura ibikorwa bitandukanye biherereye mu Murenge wa Bigogwe, ku wa kabiri, tariki ya 03 Ugushyingo 2020, nyuma bakorana inama n’abaturage ku biro by’Umurenge,

Bakomereje uruzinduko kuri uyu wa gatatu, tariki ya 04 Ugushyingo 2020, mu Murenge wa Karago, aho basuye ibikorwa bitandukanye birimo umuhanda wa Kadahenda- Nyakiriba; nyuma bakorana inama n’abaturage ku biro by’Umurenge.