URUZINDUKO RW’ABASENATERI

Itsinda ry’Abasenateri bakorera muri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari rigizwe na Honorable Nyinawamwiza Laetitia ( Ukuriye itsinda) ari kumwe na Honorable Uwizeyimana Evode, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020, hagamijwe gusuzuma ishyirwamubikorwa rya gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda( made in Rwanda).

Abasenateri babanje gukorana inama n’inzego zitandukanye, ibera mu cyumba cy’inama cy’Akarere harimo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude, ari nawe wabakiriye; hari kandi Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, bamwe mu bakozi b’Akarere, abahagarariye abikorera bafite ibikorwa mu Karere, abakozi b’Inteko, Umutwe wa Sena hamwe n’umukozi wa MINICOM; ahagaragajwe ko hakenewe ubuvugizi ku ruganda rwahoze rutunganya ifu y’ibigori, rukorera ku Mukamira( Maiserie de Mukamira) rwahagaze ku buryo n’inyubako zari iz’urwo ruganda zikaba zidakoreshwa.

Uwikorera witwa Mutinyimana Japhet, ufite uruganda rutunganya ifu y’ibigori yagaragaje ikibazo cyo kwishyura Transformer y’amashanyarazi ubugira kabiri kubera iya mbere yapfuye itamaze igihe, REG imusaba kwishyura indi kandi ikiguzi cyayo kiri hejuru kirenze ubushobozi bwe, yaje kuyihabwa ariko yemera ko azajya yishyura buri kwezi.

Nyuma y’inama basuye uruganda rw’amata rwa Mukamira( Mukamira Dairy), basobanurirwa ibihakorerwa, babereka ibikoresho, abashyitsi barabyishimira basaba ko MCCs zadohotse mu kugemura amata ku ruganda zakwegerwa maze bigakosorwa. Nyuma yo gusura uruganda rw’amata, Abasenateri n’itsinda bari kumwe basuye uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu, berekwa aho rugeze kugira ngo rushobore gusubukura ibikorwa. Bagejejweho imbogamizi uruganda rw’ibirayi rufite ijyanye n’amafaranga akenewe ( Working capital) kugira ngo ruzashobore gusubukura imirimo nta ngorane.