INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU IGENAMIGAMBI

Inama nyunguranabitekerezo ku igenamigambi ry’umwaka wa 2021-2022, yahuje abatanyabikorwa bakorera mu Nkingi y’ubukungu n’iterambere bari kumwe n’abo mu Nkingi y’imibereho myiza y’abaturage, bose bibumbiye muri JADF Inkingi y’Akarere ka Nyabihu kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/11/2020.

Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere y’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude, ari nawe wayiyoboye, hari kandi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana Simpenzwe Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Ndizeye Emmanuel, Abafatanyabikorwa bakorera mu Nkingi y’ubukungu n`iterambere n’abo mu Nkingi y’imibereho myiza mu JADF Inkingi ya Nyabihu nk’uko byavuzwe haruguru, Abayobozi b’Amashami mu Karere, Abakozi b’Akarere, Abayobozi b’Amabanki na za SACCOs, Abayobozi b’ibigo nderabuzima.

Nyuma yo kugezwaho uko gahunda n’ingengabihe by’igenamigambi ry’umwaka 2021-2022, buri shami ryakoreye mu itsinda ryaryo kugira ngo abafatanyabikorwa barusheho kungurana ibitekerezo ku bikorwa biteganywa gukorwa mu mwaka 2021-2022.

Abitabiriye inama bashimye umwitozo wakozwe bemeranya ko gahunda y’ibikorwa 2020-2021, yohererezwa abafatanyabikorwa bose hakoreshejwe E-mail addresses zabo bagashyiramo ibikorwa bateganya mu mwaka wa 2021- 2022;  ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020, hakazabaho inama y’inteko rusange ya JADF, izaba igamije kwemeza iyi gahunda y’ibikorwa.

Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza n’Ubutabera yo iteganyijwe ku wa kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2020, guhera saa mbili n’igice za mugitondo( 8:30 am). Iyi nama nyunguranabitekerezo yatangiye saa tatu za mugitondo(9:00 am) irangira saa saba (13:00)  z’amanywa.