Gukurikirana uko igihembwe cy’ihinga 2021A kirangiye ndetse na gahunda yo gusarura imyaka

Mu rwego rwo gukurikirana uko Igihembwe cy'ihinga 2021A kirangiye na gahunda yo gusarura, Task force  iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude, yasuye abahinzi bo mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Jomba, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Mutarama 2021. Itsinda ryasuye ingo zo mu Mudugudu wa Muhare zasaruye ibishyimbo, hasurwa urugo ku rundi maze abahinzi baganirizwa uburyo bwo gufata neza umusaruro ndetse no kuzigamira iminsi iri imbere. Abahinzi kandi bashimishijwe n'ubwoko bushya bw'ibigori(PAN 53) kuko butanga umusaruro mwiza kandi vuba ugereranyije n'andi moko y'ibigori ariyo PAN691 na H628. Twibutse ko abahinzi batangiye gusarura ibigori byahinzwe kuri 45ha kandi bikaba bikorwa neza, abandi bakaba bategereje ko byuma kandi ko Igihembwe cy'Ihinga 21B bacyiteguye neza bakaba batangiye kurima amasinde. Abahinzi basezeranyije ko bazagezwaho na Tubura, imbuto n'ifumbire ku wa kabiri, tariki ya 02 Gashyantare 2021 kuko imyiteguro ibanza yarangiye.