IGIKORWA CYO GUHEMBA ABAFASHAMYUMVIRE MU BUHINZI N'UBWOROZI

Kuri uyu wa 03/03/2021 ku Karere ka Nyabihu , habereye igikorwa cyo guhemba abafashamyumvire b'ubuhinzi n'ubworozi babaye indashyikirwa mu Mirenge bakoreramo.

Iki gikorwa cyafunguwe n' umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu maze aha ikaze umuyobozi wa RDDP ari nawe wayoboye igikorwa cyo gutanga ibihembo .

Ibihembo byatanzwe kubufatanye bw'Akarere na RDDP, ni ibikoresho byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi aribyo : ingorofani ,ipompe, bote..., hari kandi abakozi bo mu ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Nyabihu ndetse n'uhagarariye RAB mu Ntara y'Iburengerazuba .