1.       Gukosoza icyangombwa cy’ubutaka, harasabwa iki?

Igisubizo kuri iki kibazo: kuzuza form y’ikosora itangwa n’Akarere, kugarura ibyangombwa by’ubutaka bifite ikosa, photocopie y’indangamuntu.

 

2.       Uwataye icyangombwa cy’ubutaka yabigenza ate kugirango abone ikindi?

Igisubizo kuri iki kibazo:kuzuza form itangwa na Karere, kugaragaza attestation de perte itangwa na Police, kugaragaza nimero y’ikibanza, icyemezo  cy’umutungo kitarengeje amezi atatu(3mois), photocopie y’indangamuntu.