Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABASENATERI BASUZUMYE ITERAMBERE RY’UBWOROZI MU KARERE KA NYABIHU

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon.Dr.NYINAWAMWIZA Laetitia ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere kuva tariki ya 22–23 Mutarama 2026,rwakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere .Uru ruzinduko rwari rugamije gusura abaturage harebwa uko ibikorwa biteza imbere ubworozi bihagaze,hibandwa ku kubona ibiryo by’amatungo bihagije kandi byujuje ubuziranenge mu rwego rwo kongera umusaruro.

Abasenateri basuye amatungo atandukanye n’ahakusanyirizwa umusaruro, baganira n’aborozi ndetse n’abafite inshingano zo kwita ku matungo. Bagaragarijwe ishusho rusange y’ubworozi mu Karere, imbogamizi zirimo n’ingamba zafashwe mu kongera umusaruro no gushakira ibisubizo birambye ibibazo bihari harimo gutera ubwatsi bugezweho no guhugura abafasha myumvire.

Mu nama bagiranye, Abasenateri bagiriye inama aborozi kugaburira amatungo neza,bakayaha amazi meza kandi ahagije n’ibiryo bitandukanye,banasaba ko hashyirwa imbaraga mu kugeza umusaruro ku isoko no guteza imbere inganda zitunganya amata zirimo n’izo kuyahindura ifu. Abaturage na bo bagaragaje ibyifuzo bitandukanye birimo guteza imbere imihanda,kugerwaho kw’amazi meza mu nzuri, ingendo-shuri n’ibindi bifasha iterambere ry’ubworozi.