INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite uruhare mu kubungabunga umutekano n’iterambere ry’abaturage. Iyi nama yagarutse ku isesengura ry’uko umutekano wifashe muri rusange, hagamijwe gukomeza kuwusigasira no kuwuteza imbere.
Abitabiriye inama baganiriye kandi ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashimangira akamaro ko gutegura ibikorwa by’icyunamo mu ituze n’umutekano usesuye. Hanibanzwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo iki gikorwa kizagende neza kandi kigere ku ntego zo guha icyubahiro abazize Jenoside.
Uretse inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, inama yanitabiriwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Umuyobozi w’Ibitaro bya Shyira, Perezida wa IBUKA, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari. Bose bagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorana bya hafi mu guharanira umutekano usesuye no gutegura neza ibikorwa byo kwibuka.