Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MINISITIRI W'UBURINGANIRE N'ITERAMBERE RY'UMURYANGO YAGANIRIYE N'ABATURAGE MURI GAHUNDA YA "TUBATEGE AMATWI"

Ku wa 03 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Hon. UWIMANA Consolée, yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Nyabihu, aho yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe n'inzego z'umutekano.

 

Uru ruzinduko rwakomereje mu Murenge wa Karago, Akagari ka Kadahenda, aho Minisitiri yaganirije abaturage muri gahunda ya "Tubatege Amatwi". Ikiganiro cyibanze ku gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana n'inda ziterwa abangavu, kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye binyuze mu bufatanye bw'abagize umuryango, ndetse no gusobanura ibiranga umuryango ushoboye kandi utekanye.

 

Nyuma y'ibiganiro, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo. Ibibazo byabajijwe byasubijwe, mu gihe ibindi byahawe umurongo n'inzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe bishakirwe ibisubizo.