Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, UMUTONI Sandrine, ari kumwe na Bwana NGABO Brave Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi na Hon. GASHUMBA Vanessa, mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

 

Basuye ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko birimo Ikigo cy’Urubyiruko, uruganda rw’icyayi rwa Karago,harebwa uko urubyiruko rwitabira umurimo rusoroma icyayi muri Cyamabuye, hasurwa Ikigo ‘Impact Hope Rwanda–Center for Hope’ mu Murenge wa Jenda kigisha imyuga y'igihe gito,Koperative y’urubyiruko KOIBAIZ ihinga ikanatubura ibiti by’imbuto na ‘Best Veterinary Services Ltd’ itanga serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo mu murenge wa Mukamira.

 

Mu Nteko Rusange, hagarutswe ku byagezweho mu myaka 5 ishize mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Umunyamabanga wa Leta UMUTONI Sandrine yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka Igihugu, kwirinda ibiyobyabwenge no kurangwa n’indangagaciro nziza