Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RUGERA: HUZUYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA METERO 95

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ba EP Marangara n’abaturage b’Umurenge wa Rugera, cyane mu gihe cy’imvura, hubatswe ikiraro cya Marangara kireshya na metero 95, kizwi nka Marangara Suspended Bridge.

 

Ikiraro cya Marangara cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyabihu na Bridges to Prosperity (B2P), kikaba kigamije korohereza by’umwihariko abanyeshuri n’abaturage kwambuka umugezi wa Nyamutera,aho byari bigoye cyane mu gihe cy’imvura. Igikorwa cyo kubaka iki kiraro cyatwaye amafaranga angana na 158,090,018 Frw.

 

Iki kiraro kizafasha abaturage basaga 2,411 bo mu midugudu itanu y’Umurenge wa Rugera ariyo: Nyagasozi, Kingona, Nyarusange, Ntarabana na Bweru, mu bikorwa byabo bya buri munsi no mu bikorwa by’iterambere ry’akarere.