Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya Transparency International Rwanda, Mme MUKARUKUNDO Odette, mu nama nyunguranabitekerezo yibanze ku mitangire ya serivisi n’uruhare rw’umuturage mu igenamigambi.

 

Iyi nama yashingiye ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka itanu ishize ku bufatanye na GIZ Rwanda, bwagarutse ku kubona amakuru no gusangizanya amakuru ajyanye n’igenamigambi n’ingengo y’imari.

 

Abitabiriye inama bagaragaje ko ari ngombwa ko nta muturage n’umwe uhezwa mu bikorwa by’igenamigambin’ingengo y’imari, by’umwihariko abantu bafite ubumuga, kugira ngo bagire uruhare rusesuye mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba.

 

Hanaganiriwe ku gukoresha uburyo butandukanye bwo kugeza amakuru ku baturage, harimo udusanduku tw'ibitekerezo koranabuhanga (Digital Suggestion Box), kugira ngo abaturage babashe gutanga ibitekerezo, ibibazo n’inama zabo mu buryo bworoshye kandi bwihuse, bityo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.