UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, ndetse no guteza imbere serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato (ECD). Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira.
Muri iki gikorwa, hasuwe irerero ry’abana rikorera mu murima w’icyayi, aho hatangiwe ubutumwa butandukanye bugamije gushishikariza ababyeyi n’abarezi kwita ku mirire iboneye y’abana no gukumira igwingira.
Mu butumwa yatanze, yasabye ababyeyi,cyane abigitsina gabo, kugira uruhare mu gutegura amafunguro yuzuye kandi arimo intungamubiri zikenewe, kwimakaza isuku mu buzima bwa buri munsi, no kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo babyare umubare w’abana bashoboye kurera no kwitaho uko bikwiye.