Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze amezi atandatu rwigishwa imyuga itandukanye. Muri uru rubyiruko, abakobwa bari 16 naho abahungu bari 4, bigaragaza uruhare rugaragara rw’abakobwa mu kwitabira imyuga no kwihangira imirimo.

Aya mahugurwa yatanzwe na ATPROC RWANDA LTD ikorera mu Murenge wa Mukamira, aho urubyiruko rwahuguwe gukora ibikoresho bitandukanye bikozwe mu ruhu. Mu masomo bize harimo gukora inkweto zo mu ruhu z’ubwoko bwose, ibikapu, imikandara, amakofi ndetse n’imipira yo gukina ikoze mu ruhu. Ibi byabafashije kunguka ubumenyi ngiro bubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo.

Igikorwa cyabanjirijwe no gusura ibikorwa byakozwe n’uru rubyiruko, aho abitabiriye babonye ubuhanga n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bakoze. Hanabayeho kandi umwanya wo kumva ubuhamya bwa bamwe mu barangije amahugurwa, bagaragaza ko ubumenyi bahawe bwabongereye icyizere, bubafasha gutekereza ku mishinga y’ahazaza no kwiteza imbere.

Mu mpanuro zatanzwe, urubyiruko rwashishikarijwe gukora ibikenewe ku isoko ry’umurimo haba mu bwinshi no mu bwiza, kwibumbira mu ma koperative, kwizigamira no gukorera ku ntego, kuba intangarugero aho bari hose ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Iki gikorwa cyashimangiye akamaro k’amahugurwa y’imyuga mu guteza imbere urubyiruko no kubaka ejo hazaza heza h’ubukungu bw’Igihugu.