Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NJYANAMA Y'AKARERE YAMURITSE IBYAGEZWEHO MU MYAKA ITANU ISHIZE

Ku wa 31 Kanama, Inama Njyanama y’Akarere, iyobowe na Perezida wayo Bwana HABANABAKIZE Protais, yagaragaje ibyagezweho mu myaka itanu ishize, kuva mu 2021 kugeza mu 2025.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Depite BAKUNDUFITE Christine,wari Umushyitsi mukuru.Hari kandi n’abandi batandukanye harimo Intumwa ya MINALOC na RALGA. Abitabiriye bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette.

Uyu muhango wahuje abayobozi b’inzego zitandukanye, kuva ku Karere kugeza ku mudugudu, barimo abayobozi b’Imirenge n’Utugari, abayobozi b’amashami ku Karere, abahagarariye JADF na PSF, Abahuzabikorwa b’Urubyiruko mu Mirenge ndetse n’Abayobozi b’Imidugudu.

Hagaragajwe ibikorwa by’ingenzi byagezweho binyuze mu biganiro, imbyino n’indirimbo gakondo, filimi mbarankuru ndetse n’ibindi bikorwa byagaragaje uruhare rw’Akarere mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.

Mu byishimiwe cyane harimo kwagura ibikorwa remezo by’amashanyarazi, ibikorwa byo kurwanya no gukumira inzoga zitemewe n’izitujuje ubuziranenge, ndetse n’uruhare rwagaragajwe mu gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage.

Depite BAKUNDUFITE Christine, yashimiye Akarere ku byagezweho, asaba abayobozi n’abafatanyabikorwa gukomeza kubirinda no kubibyaza umusaruro, banashyira imbaraga mu bitaragerwaho ku girango bigerweho neza.Yasabye abayobozi gukomeza gutegura gahunda z’iterambere bareba ku bikorwa birambye, no kunoza ishyirwa mu bikorwa n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye. 

Abaturage bashimiye uruhare rw’Akarere mu guteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza, banagaragaza ko bazakomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere.

Mu myaka itanu ishize, Akarere kari gafite imyanzuro 183 kateganyaga gushyira mu bikorwa, muri yo 173 yashyizwe mu bikorwa, bingana na 95%.