URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,Bwana MUGIRANEZA David, ryakoze urugendo shuri mu Akarere ka Ngoma kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026.
Uru rugendo rwari rugamije kwiga uburyo Akarere ka Ngoma gategura kandi kagakurikirana Imihigo, gusangira ubunararibonye ku miyoborere n’imikoranire n’abafatanyabikorwa, ndetse no kwigira ku ngamba zafashije aka karere kugera ku musaruro ushimishije. Hari kandi intego yo gukura amasomo yafasha Akarere ka Nyabihu kurushaho kunoza imikorere no kongera umusaruro mu ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo mu myaka iri imbere.
Ku munsi wa mbere, iri tsinda ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,Mme MUKAYIRANGA Gloriose, watanze ishusho rusange y’Akarere n’uburyo gashyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo kwesa Imihigo. Mu byagaragajwe nk’ibanga ry’umusaruro harimo ubufatanye hagati y’inzego, gukorera hamwe ibikorwa nk’ibya buri wese, no kugira umukozi ushinzwe by’umwihariko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo.
Itsinda ryanasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere, birimo inyubako y’icumbi yubakiwe abakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) iri mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Cyamakamba. Muri iki gikorwa, iri tsinda ryari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma,Mme NIYONAGIRA Nathalie, watanze ibisobanuro ku mikorere n’ingamba zifasha Akarere kugera ku ntego zako.
Uru rugendo shuri rwabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no gukura amasomo azafasha Akarere ka Nyabihu gukomeza kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo hagamijwe serivisi nziza n’iterambere rirambye ry’abaturage.

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…