AMAHUGURWA YA BA SEDOs
Amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abakozi bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ku Kagari (SEDOs), yashojwe kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20/8/2021, asozwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Bwana Nsabimana Cyprien.
Twibutse ko aya mahugurwa yateguwe muri gahunda yo kwinjiza mu nshingano abakozi bashya bo kuri uru rwego, aba bakozi batangiye akazi mu kwezi kwa Nyakanga 2021; aya mahugurwa akaba yarateguwe kandi hagamijwe kongerera ubumenyi abakozi basanzwe bari mu nshingano.
Aya mahugurwa akaba yaribanze cyane ku ishyirwamubikorwa rya gahunda z’iterambere ry’imibereho myiza harimo; Girinka, VUP, Ejo Heza, igenamigambi n’imikorere ishingiye ku Mihigo)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba aba bakozi kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo ya buri munsi n’ aho bari hose, gutanga serivise nziza ku baje babagana, kwita no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage biri mu bushobozi bwabo kandi bafatanyije n’abaturage, ko bagomba kwita ku kurengera ibidukikije n’ibindi bifitiye akamaro abaturage; nawe yabijeje kubaba hafi ariko anabibutsa ko ntawe ugomba gutandukira, ko uzakugaragaramo azabibazwa.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…