Bakomiseri ba RDRC basuye Akarere ka Nyabihu: Bashimangiye ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abasubijwe mu buzima busanzwe.
Ku gicamunsi cyo ku wa 19 Kanama 2025, bayobowe na perezida warwo, Hon. NYIRAHABINEZA Valerie, bakomiseri b’Urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro (RDRC) bakoreye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba, aho bakiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu ku bufatanye n’inzego z’umutekano. Urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya RDRC n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guteza imbere abagenerwabikorwa b’uru rwego, binyuze muri gahunda zo kubateza imbere bakibona mu iterambere ry’igihugu.
Mu gusoza uruzinduko, bakomiseri ba RDRC basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Bihinga, uri mu murenge wa Jenda, akagari ka Rega, aho bamwe mu bagenerwabikorwa ba RDRC basanzwe baravuye mu buzima bwa gisirikare bagasubizwa mu buzima busanzwe batuye. Batanze insimburamaguru kandi abo baturage bashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’ubuyobozi bwiza bwatumye bagarurirwa agaciro binyuze mu miturire ibereye Umunyarwanda n’ubufasha bubafasha kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umudugudu wa Bihinga, nk’uko byagaragajwe n’abayobozi, ni ishusho nyayo y’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kudasiga n’umwe inyuma, kikaba kigaragaza intambwe imaze guterwa mu guteza imbere gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare no guharanira iterambere rirambye.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…