GAHUNDA ‘’TUBATEGE AMATWI’’
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19 Nyakanga 2023, gahunda yateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu yiswe ‘’Tubatege amatwi” hagamijwe ko abayobozi begera abaturage, bakabatega amatwi bumva ibibazo byabo, bigasubizwa, abaturage batabanje gusiragira mu zindi nzego; yakomereje ku munsi wayo wa kabiri, mu Murenge wa Mukamira, aho Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano baganirije abaturage.
Abayobozi baganirije abitariye iki gikorwa cy’uyu munsi kuri gahunda za Leta zitandukanye, hanyuma n’abitabiriye bahabwa umwanya uhagije wo kugaragaza ibibazo bafite mu nkingi zitandukanye, ari zo: Imiyoborere myiza, Ubukungu, Imibereho myiza; bikeneye ibisubizo kugira ngo bafashwe n’abayobozi babasuye kubona ibisubizo batabanje gusiragira mu zindi nzego.
Abaturage bitabiriye iki igikorwa ari benshi kandi ibibazo bitandukanye bagaragaje byahawe ibisubizo ibindi bihabwa umurongo. Abitabiriye bakomeje kwishimira iyi gahunda yatumye bahura n’abayobozi babo.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…