GUSURA IBIKORWA BIJYANYE NO GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE (HSI)
Uyu munsi, tariki ya 08 Ugushyingo 2023,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe` n’itsinda ry’abakozi b’Akarere, barimo umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza, uhagarariye urwego rwa DASSO, bari kumwe kandi n’uhagarariye Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Nyabihu, bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukamira, basuye amazu yubatswe muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bakomeje basura kandi umubyeyi ufite umwana wagaragaye ko afite imirire mibi.
Muri iyi gahunda hari ibyakozwe bitandukanye, birimo; Kureba inama zakozwe kandi hagatangwa raporo, kureba ibibazo byagaragaye ndetse n’ibyakemuwe byari bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, gusura abaturage bubakiwe amazu aribo: Mukarugwiza Odette, Nsabiyaremye Jean Baptiste na Musabyimana Esperance. Hasuwe kandi umubyeyi witwa Masengesho ufite umwana wagaragaye ko afite ikibazo cy’imirire mibi.
Nyuma yo gusura amazu yubatswe ndetse no gusura umubyeyi ufite umwana wagaragaje imirire mibi, Umuyobozi w’Akarere yaganirije abaturage, aho yabashishikarije kugira uruhare mu bibakorerwa no gufata neza ibyo bakorerwa, kwishakamo ubushobozi; naho uyu mubyeyi ufite umwana uri mu mirire mibi, yibukijwe ko agomba kugira uruhare runini mu gushakira umwana ibyo kurya byamufasha kugira ubuzima bwiza, ko agomba kwegera ikigo nderabuzima bakamufasha kureba uko ubuzima bw’umwana buhagaze. Ubuyobozi bw’Umurenge kandi bugomba gukomeza gukurikirana uyu mubyeyi no kumugira inama.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…