GUTAHA KU MUGARAGARO IKARABIRO RUSANGE

Muri gahunda yo gukomeza kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid 19, abaturage barema isoko rya Mukamira, riherereye mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, bagejejweho uburyo bugezweho bwo gukaraba intoki hifashishijwe robine bategaho intoki maze amazi akizana.

Iri karabiro rusange rya kijyambere rije risimbura kandagirukarabe abaturage bari basanzwe bakoresha, zikaba zatumaga batonda imirongo miremire. Ubu bwogero bwatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa kane, tariki ya 18 Kamena 2020, igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Bwana Simpenzwe Pascal, abakozi bahagarariye umushinga USAID Isuku iwacu, abakozi ku rwego rw’Akarere n’urw’Umurenge.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye n’umushinga USAID Isuku iwacu. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yaboneyeho umwanya wo kubashimira by’umwihariko kubera inkunga bateye Akarere. Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bwana Munyansengo Fred ndetse n’abaturage barema iri soko.

Mu butumwa bwose bwatanzwe kandi hongeye gushimangirwa ibyiza byo gukaraba neza intoki nk’uburyo bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid19.  


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->