GUVERINERI W’INTARA Y’IBURENGERAZUBA YITABIRIYE INAMA MU KARERE KA NYABIHU
Mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 13/3/2019, habereye inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye bahuriye ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi n’igwingira. Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Munyantwari Alphonse wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yatangije inama ashimira abafatanyabikorwa by’umwihariko Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba. Inama yitabiriwe kandi;
Umukuru w’Intara y’Iburengezaba
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu
Abahagarariye inzego z’umutekano
Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Nyabihu ku birebana no kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Intego y’inama;
Kungurana ibitekerezo ku bikorwa byagezeho ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira
Guhana amakuru ku bikorwa byiza byagezweho mu bafatanyabikorwa
Gushyiraho urwego ruhuriweho n’abafatanyabikorwa bose bafite igikorwa cyo kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Muri iyi nama, abafatanyabikorwa bahawe umwanya wo kugaragaza ibyakozwe kuri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira, hari
ADRA/EMBRACE Project
CRS/ Caritas Gikuriro Program
SNV/ Isuku iwacu
CNFA/ Hinga weze
INTRAHEALTH/ Ingobyi activities
Compassion International
Caritas Nyundo
Heifer International
AIDS Health Care
SUN (Scaling Up Nutrition.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zose, hafashwe imyanzuro ikurikira;
Gushyiraho urwego ruhuza ibikorwa bigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ruzajya rukurikirana ishyirwamukorwa
Kongera imbaraga DPEM y’Akarere ikajya iterana buri gihembwe nk’uko amategeko ayigenga abiteganya
Gusangira amakuru ku rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…