IBIGANIRO BY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA MU KARERE KA NYABIHU.
Ibiganiro by’Ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere byabereye mu cyumba cy’inama cya Mukamira Guest house, kuri uyu wa kane, tariki ya 10 Ukwakira 2024.
Ibyo biganiro byateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyabihu, Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu( MINUBUMWE), Unity Club Intwararumuri na International Alert.
Umushyitsi mukuru muri ibyo biganiro yari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, akaba n’imboni y’Akarere ka Nyabihu mu Guverinoma, Dr. Musafiri Ildephonse, wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette.
Ibyo biganiro kandi byateguwe mu kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda kwahawe insanganyamatsiko igira iti” Indangagaciro z’umuco nyarwanda, isooko y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanga’’.
Ikiganiro cyatanzwe ku buryo bwa panel igizwe n’abantu batanu bagarutse ku ruhare rw’indangagaciro na kirazira mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, harebewe hamwe inzitizi zigihari hanafatwa ingamba zo gukemura ibibazo bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’umwihariko abatuye Akarere ka Nyabihu.
Nyuma cy’icyo kiganiro hakurikiyeho umwanya w’ibiganiro mu matsinda ane yagutse, hakurikiraho kungurana ibitekerezo biganisha ku myanzuro ngiro y’Ihuriro ikiri kunozwa kugira ngo ishyikirizwe MINUBUMWE mu gihe cya vuba.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…