Ibihembo ku bahize abandi mbere mu kwesa Umuhigo wo kwishyura MUSA

Ku gicamunsi cyo kuwa 26 Kanama 2025, mu Tugari twose tw'Akarere hateranye Inteko z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette yitabiriwe Inteko yabereye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Jenda. Muri iyi nteko abaturage basinyanye imihigo ya 2025-2026 n'abayobozi b'imidugudu yabo. Hanagarutswe ku bihembo by’Abesheje Umuhigo wo kwishyura ubwisungana mu kwivuza (MUSA) mbere y’abandi mu mwaka wa 2024-2025.

Muri gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2024-2025, Imirenge,Utugari n’Imidugudu igize Akarere basinye Imihigo yagomba kweswa mbere y’uko uwo mwaka urangira.Akarere kageneye ibihembo bitandukanye, birimo igikombe, ku besheje bwa mbere umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ijana ku ijana.

Hahizwe imihigo itandukanye ariko ku isonga hari Umuhigo wo kwishyura MUSA ku kigero cy’ijana ku ijana(100%).Imirenge,Utugari, n’Imidugudu yesheje uyu muhigo mbere y’abandi yagenewe ibihembo birimo ICYEMEZO CY’ISHIMWE,ibahasha irimo amafaranga hakiyongeraho igikombe ku Murenge wesheje uyu muhigo mbere y’iyindi.

Umurenge wesheje uyu muhigo mbere y’iyindi ni RAMBURA. Ukaba waragenewe ICYEMEZO CY’ISHIMWE, Ibahasha irimo amafaranga ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu y’u Rwanda (350 000 FRW) hakiyongeraho Igikombe.

Akagari kesheje uyu Muhigo mbere y’utundi ni KAVUMU ko mu Murenge wa Jomba. Kagenewe ICYEMEZO CY’ISHIMWE n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu y’u Rwanda (250 000FRW). Naho Umudugudu wesheje uyu Muhigo mbere y’iyindi ukaba GATURO/REGA ukaba waragenewe ICYEMEZO CY’ISHIMWE,ibahasha irimo amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda (100 000 FRW)

Gahunda y’ubwisungane mu kwivusa(MUSA) yatangijwe n’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2003. Iyi gahunda ifasha buri mu Nyarwanda kubona serivise z’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta ku buryo bwihuse kandi ku giciro gito.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->