ICYUMWERU CYAHARIWE KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE
Uyu munsi, ku wa kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, hatangijwe icyumweru cyahariwe kugaragaza ibyagezweho mu kwimakaza Ihame ry’uburinganire, imbongamizi zigihari no kuzifatira ingamba kugira ngo zikurweho.
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Intara y’Iburengerazuba na Gender Monitoring Office (GMO), kikaba cyatangijwe ku itariki ya 25 Werurwe 2025 kikazasozwa ku wa 01/4/2025 mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’Akarere gitangirizwa mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rurengeri, Umudugudu wa Kabyaza, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere, Bwana Niyonteze Ignace n’abandi bakozi ku rwego rw’Akarere, Umurenge n’Akagari.
Muri iki gikorwa hatanzwe ubutumwa bwibanze ku kwimakaza Ihame ry’uburinganire mu muryango nk’isoko y’iterambere ry’umuryango, kurwanya ihohotewra rikorerwa mu miryango kuko ridindiza iterambere ryawo, kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko birengera abagize umuryango, kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, kwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango…
Nyuma yo kuganirizwa n’abayobozi, abitabiriye na bo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo no kugaragaza ibibazo, ibibazo byabajijwe byasubijwe ibindi bihabwa umurongo.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…