IGIKORWA CYO GUTANGA TELEFONI ZIGEZWEHO
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2020, mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu habaye umuhango wo gutanga tefefone zigezweho(Smart phones) igihumbi(1000). Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, cyabereye mu Murenge wa Mukamira, Akagri ka Rubaya, Umudugudu wa Cyivugiza, witabirwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Bwana Iradukunda Yves wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette; hari kandi Bwana Ndatira Fabrice, umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri MTN, Bwana Ruhinguka Desire, umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN, abahagarariye abafatanyabikorwa batandukanye harimo Rwanda Mountain Tea, Ecobank, PWC.
Ibirori byitabiriwe nanone n’abayobozi ndetse n’abakozi ku rwego rw’Akarere, urw’Umurenge n’Utugari, abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Nyabihu.
Twibutse ko iyi gahunda #Connect Rwanda ari gahunda ihuriweho na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo(MINICT), na MTN Rwanda igamije kuzamura umubare w’abatunze telephone zigezweho (Smart phones) mu Rwanda.
Izi telefoni zagiye zitangwa n’abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga babimburiwe na Nyakubahwa Paul Kagame , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda #Connect Rwanda bakaba ari Abanyarwanda badatunze telephone zigezweho(Smart phones). Izi telephone zizafasha abazihawe gusaba serivise zitandukanye zitangwa hifashishijwe Ikoranabuhanga, ndetse zibafashe no kugera ku makuru atandukanye y’ingenzi mu buzima bwabo bifashishije Ikoranabuhanga.
Nk’impano bahawe rero ibafitiye akamaro basabwe kuzibungabunga no kuzifata neza bazirinda abaziba, birinda kuzigurisha cyangwa kuzangiza.
Abagenerwabikorwa basabwe kwitabira no gukurikirana amahugurwa azabafasha kugira ubumenyi bwo gukoresha izi telefone, ayo mahugurwa azatangira ku wa mbere, tariki ya 16 Werurwe 2020 arangire ku wa gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2020, akazabera mu Mirenge batuyemo.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…