IHEREREKANYABUBASHA RYA ECD BASUMBA
Kuri uyu wa kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, mu cyumba mberabyombi cya ECD Basumba habereye umuhango w’ihererekanyabubasha rya ECD Basumba yubatswe kandi ikoreshwa n’umufatanyabikorwa Reach the Children in Rwanda(RCR) uhagarariwe na Bwana Musuhukye Benjamin, aho iyi ECD yavaga ku mufatanyabikorwa RCR ikajya mu maboko (ibikorwa) y’Akarere kimwe n’ibindi bigo bya Leta bikorera mu Karere.
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, ari na we wakoranye iri hererekanyabubasha n’Umuyobozi wa RCR mu Rwanda.
Hamurikiwe Akarere ibi bikurikira:
Inyubako z’ikigo zigizwe n’ibyumba by’amashuri, ubwiherero, icyumba cy’inama, igikoni n’ibikoresho byo mu gikoni, ikiraro cy’inkoko kirimo inkoko, abakozi b’ikigo, ibikoresho byo mu biro ( Computers, intebe, ameza n’ibindi…amafaranga ari kuri konti z’ikigo, abanyeshuri biga muri iyi ECD n’ibindi.
Muri iki gikorwa hari ibyifuzo byatanzwe n’ubuyobozi bw’iki kigo:
Kubongerera umuriro w’amashanyarazi kuko uhari ari muke ku buryo hari imashini zimwe na zimwe bafite udashobora kwatsa, gukora umuhanda ujyayo utameze neza, kubaka ishuri ribanza ku buryo abana baharangije bajya baryimukiramo batabanje gukora ingendo ndende, amazi ataboneka uko bikwiye..
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yashimiye umufatanyabikorwa RCR igikorwa cyiza bakoze ndetse abasaba ko bitahagararira aho bakomeza gufatanya n’Akarere mu gukurikirana iyi ECD ku bijyanye n’imbogamizi zagaragajwe, Umuyobozi yabijeje ko Ubuyobozi bw’Akarere bugiye gukora ibishoboka ngo bikemuke.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…