IMURIKABIKORWA RY’AKARERE KA NYABIHU 2019
Imurikabikorwa ry’Akarere ka Nyabihu, ryatangiye ku itariki ya 11/6/2019, risozwa ku ya 13/6/2019, ryatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, aho yasabye abaturage kubyaza umusaruro imurikabikorwa baba begerejwe , baharanira guteza imbere ibikorerwa iwacu ndetse no kuzirikana guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana riterwa n’imirire mibi.
Umuyobozi wa JADF Inkingi y’Akarere ka Nyabihu, yavuze ko iri murikabikorwa rifasha abaturage kumurika ibikorwa byabo kandi bakaboneraho inyigisho zitandukanye.
Mu gusoza iri murikabikorwa hatanzwe ubuhamya bw’abantu batandukanye, Umuyobozi wa JADF Inkingi yatanze icyifuzo ko ubuyobozi bw’Akarere bwashyiraho gahunda umwaka utaha hakazaba Expo ikamara nibura icyumweru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu asoza iri murikabikorwa yasabye abaryitabiriye kwagura ibikorwa byabo, kongerera ubwiza ibyo bakora, kuzamura ibikorerwa imbere mu Gihugu cyane cyane muri Nyabihu. Yasabye kandi abafatanyabikorwa gukomeza gushyigikira gahunda za Leta, kurwanya imirire mibi n’ibindi.
Abitabiriye bahawe Certificates zo kubashimira ibikorwa byabo.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…