IMURIKABIKORWA RYA ECD BIGOGWE
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 23 Kamena 2025, mu rugo mbonezamukirire rw’icyitegererezo rwa Bigogwe (Model ECD&F Bigogwe) ruherereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, habereye imurikabikorwa . Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe; Bwana Nsengimana Jean Claude ari kumwe n’abakozi bakorera ku rwego rw’Umurenge n’AKarere bafite mu nshingano ibikorerwa muri uru rugo.
Uyu munsi witabiriwe kandi uhagarariye umufatanyabikorwa Reach the Children in Rwanda(RCR), abayobozi b’ibigo nderabuzima byegereye ECD Bigogwe, abarezi, ababyeyi hamwe n’abanyeshuri barangije icyiciro cya gatatu cy’inshuke (Nursery 3).
Hagaragajwe serivisi zitangirwa muri uru rugo mbonezamikurire, harimo abana barangije icyiciro cy’inshuke bitegura kujya mu mashuri abanza. Urugo rw’icyitegererezo cya Basumba rwituye urugo rwa Bigogwe inyana, aho ECD Bigogwe iteganya koroza n’abandi mu myaka itaha.
Mu ijambo ry’uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere, Bwana Niyotwambaza Gervais; umukozi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’amasomo y’abakuze, yashimye iyi gahunda yo kugaragaza ibikorwa ashimira ababigizemo uruhare bose, yagarutse kuri serivisi zitangirwa muri uru rugo mbenzamikurire ashishikariza ababyeyi kujyana abana mu marerero no mu mashuri y’inshuke kugira ngo bahabwe serivisi z’ibanze zibategurira kuzavamo abo Igihugu cyacu cyifuza.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…