INAMA IGAMIJE GUSOBANURA UMUSHINGA TERRAFUND
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26 Mata 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude bakiriye itsinda riturutse muri WRI( World Resources Institute) riyobowe na Madamu Uzamukunda Assoumpta, aho bagiranye ibiganiro bigamije gusobanura umushinga wa TerraFund; uyu mushinga ukaba uzatera inkunga imiryango itegamiye kuri Leta, amakoperative, SMEs..bazakora imishinga ijyanye no gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye aba bashyitsi kuba baratoranyije Akarere ka Nyabihu, kugira ngo abe ariho uyu mushinga uzakorera, abizeza ko Akarere ka Nyabihu kazafata umwanya uhagije wo gushishishikariza abafatanyabikorwa b’umushinga kugaragaza imishinga isabirwa inkunga ku buryo bizakorwa bitarenze ku itariki ya 05 Gicurasi 2023 no kuzakurikirana imishinga izaba yashoboye gutera inkunga.
Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo, umukozi ushinzwe amashyamba, umunyamabanga wa JADF hamwe n’umukozi ushinzwe amakoperative na SMEs mu Karere.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…