INAMA KURI EJO HEZA
Kuri uyu wa kane, tariki ya 11 Kanama 2022, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu, habereye inama igamije kwigira hamwe uburyo bwo gufata ingamba hagamijwe kongera ubwizigame n’umubare w’abizigamira muri Ejo Heza, iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, Bwana Kayumba Bernard n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Bwana Nsabimana Cyprien.
Iyi nama yatumiwemo, umuyobozi wa BDE mu Karere, umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu Karere ka Nyabihu, abahagarariye inzego z’umutakano, abakozi bo mu ishami rya BDE, abakozi bakorera ku rwego rw’Imirenge bakurikirana gahunda ya Ejo Heza.
Muri iyi nama hafashwe imyanzuro itandukanye;
Abitabiriye inama bishimiye ko Akarere kaje mu myanya ya mbere 10 , mu kwesa umuhigo wa Ejo Heza,
Abitabiriye inama biyemeje ko bagiye gukora ubukangurambaga ku buryo uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, Akarere kazaza mu myanya 5 ya mbere kandi ubwizigame bukazagerwaho nibura kuri Miliyoni 500.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…