INAMA NGARUKAMWAKA Y’IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA YABEREYE MURI CODING ACADEMY
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, mu ishuri rya Coding Academy riherereye mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, habereye Inama Ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Iri huriro ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye bahagarariye inzego zinyuranye, rigamije gushimangira indangagaciro z’ubumwe, ubudaheranwa n’ubunyarwanda mu baturage.
Inama yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madame MUKANDAYISENGA Antoinnette, wasabye abitabiriye kurushaho kwimakaza indangagaciro zifatanya Abanyarwanda, no gukomeza guharanira iterambere rishingiye ku bumwe.
Abitabiriye bagiranye ikiganiro cyimbitse cyagarutse ku ndangagaciro na kirazira by’ubumwe n’ubudaheranwa, banagaragaza zimwe mu nzitizi zikibubangamira n’uburyo bwo kuzikuraho binyuze mu bufatanye n’ubwigirane.
Umushyitsi mukuru w’iri huriro yari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Bwana HABANABAKIZE Portais, washimye uko Ihuriro rikomeje kugira uruhare mu kubaka sosiyete yunze ubumwe kandi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.
Iri huriro ryasojwe risaba buri wese gukomeza kuba intangarugero mu kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa n’indangagaciro zubaka igihugu n’ubumwe bw’Afurika.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…