INAMA N’UMUFATANYABIKORWA
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude, kuri uyu wa mbere, tariki ya 04 Werurwe 2024, bakiriye itsinda riturutse mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi ( PAM/ WFP) riyobowe na Madamu Nyirimpeta Solange, bagirana ikiganiro cyibanze mu gusobanura umushinga ‘’Shora neza’’ uterwa inkunga na Mastercard Foundation uzashyirwa mu bikorwa na DUHAMIC ADRI.
Uyu mushinga uzaba ugamije gukorana n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 cyane cyane ab’igitsina gore bakora ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu gihe cy’imyaka itatu(3).
Umushinga uzibanda ku bikorwa bikubiye mu nkingi eshatu, ari zo; Guhuza urubyiruko n’isoko ry’umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi, gufata neza umusaruro no guhuza abafatanyabikorwa b’umushinga n’ibigo by’imari.
Ubuyobozi bw’Akarere n’izi ntumwa za WFP bemeranyije gahunda y’ibikorwa by’umushinga mu Karere ka Nyabihu, aho abatekinisiye( Technicians) ku rwego rw’Umurenge, urubyiruko rufite imishinga yavuzwe haruguru ruzasurwa kugira ngo ruganirizwe,rusobanukirwe, runinjizwe muri gahunda y’ibikorwa by’umushinga.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…