Inama y’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Mu Karere ka Nyabihu, Kuri uyu wa mbere, tariki ya 29/01/2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye inteko rusange y’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth volunteers in community policing, YVCP) mu kurwanya no gukumira ibyaha; iyobowe n’ umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, UWANZWENUWE Théoneste. Iyo nama yize kandi ifata imyanzuro ku ngingo nyinshi zitandukanye; Uruhare rwa YVCP mu kubaka u Rwanda twifuza, Kwibukiranya indangagaciro za YVCP, Kurwanya no gukumira ibyaha, Gahunda yo kurwanya imirire mibi n’isuku nke bigaragara mu Karere ka Nyabihu, Urahare rwa YVCP mu gufasha urubyiruko ruri ku rugerero, Kugira uruhare ku munsi mukuru w’Intwari uzaba ku ya 01/02/2018, Gukomeza kongera abanyamuryango ba YVCP . Nyuma y’inama hafashwe imyanzuro ikurikira ; Gukora screening ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge, ingo zibana mu makimbirane ndetse n’abana bataye ishuri. Gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi ndetse n’isuku nke bigaragara mu miryango imwe n’imwe aho urubyiruko rwatwaye urutonde rw’imiryango 400 yagaragayemo abana bafite imikurire mibi izubakirwa uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Gukomeza gukorana bya hafi n’intore ziri ku rugerero kugira ngo zese mihigo zahize. Gukomeza ubukangurambaga mu gukumira ibyaha bikurukira ; Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge Kurwanya ruswa, akarengane n’icuruzwa ry’abantu Iyo nama yitabiriwe na ; NDAYISABA Peter (Commissionner of legal affairs at national level) BUNEZERO Jean Baptiste (Coordinator of YV Nyabihu) MURWANASHYAKA Bosco (Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na sports mu Karere) BYUKUSENGE Jacqueline (Umutahira w’Akarere) IP MINANI Alexandre (DCLO) Lt. Maurice BIGIRIMANA (S9th infBN) MICOMYIZA Herman (Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi. Inama ikaba yitabiriwe n’abanyamuryango 246 bahagarariye abandi.

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->