ISUZUMA RY’IMIHIGO YA MUTIMAWURUGO
Uyu munsi, ku wa gatatu, tariki ya 05 Gashyantare 2025, itsinda riturutse ku Ntara y’Iburengerazuba riyobowe na Bagirinka Vestine, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore( CNF) ku rwego rw’Intara ari kumwe na Komiseri w’ubukungu ku rwego rw’Intara, Twagiramungu Angelique, baje gusuzuma Imihigo ya Mutimawurugo mu Karere ka Nyabihu.
Muri iki gikorwa bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Antoinette ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal. Muri iri suzuma ry’Imihigo hagaragajwe ishusho rusange y’ aho Imihigo ya Mutimawurugo 2024-20245 igeze ishyirwa mu bikorwa( Presentation), kungurana ibitekerezo ku byagaragajwe muri presentation, kureba raporo muri classement, gutanga inama ku byagaragaye.
Nyuma gahunda yakomeje basura ibikorwa mu Midugudu ntangarugero, aho basuye Umudugudu wa Biriba mu Murenge wa Mukamira nk’Umudugudu weserejwemo Imihigo mu mwaka wa 2022-2023, hasuwe kandi Umudugudu wa Rushunguru wo mu Murenge wa Jenda nk’umwe mu Midugudu yeserezwamo Imihigo ya Mutimawurugo muri uyu mwaka wa 2024-2025.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…