Minisitiri HABIMANA Dominique yifatanyije na Nyabihu mu Muganda usoza Ukwakira 2025
Ku wa 25 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyabihu, Bwana HABIMANA Dominique, yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, Inzego z’Umutekano ndetse n’Abaturage b’Akagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera, mu muganda rusange usoza ukwezi.
Uyu muganda wari ugamije guteza imbere ibikorwa by’iterambere n’ibidukikije, aho hatewe ibiti 8,500 bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 2. Ni igikorwa cyashimangiye gahunda y’igihugu yo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi burambye, hagamijwe kongera umusaruro n’imibereho myiza y’abaturage.
Insanganyamatsiko y’iki gikorwa yagiraga iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye.”
Nyuma y’umuganda, Minisitiri HABIMANA Dominique yagiranye ikiganiro kirambuye n’abaturage, yibutsa akamaro ko kwitabira gahunda za Leta zose zibafasha mu buzima bwa buri munsi. Yagarutse ku ngingo z’ingenzi zirimo:
Minisitiri yashimiye abaturage uburyo bitabira umuganda n’izindi gahunda z’igihugu, abasaba gukomereza aho no kuba ku isonga mu kubungabunga umutekano n’ibikorwa remezo byagezweho.
Abaturage nabo bashimiye Guverinoma uburyo ikomeje kubashyigikira mu iterambere ry’ubuzima bwabo n’imibereho myiza, biyemeza gukomeza gufatanya mu bikorwa byose bigamije guteza imbere Akarere ka Nyabihu n’igihugu muri rusange.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…