MINISITIRI W’UBUTABERA YITABIRIYE UMUGANDA NGARUKAKWEZI NO GUSOZA ICYUMWERU CY ’’UMURIRI W’UBUTABERA’’

Umuganda ngarukakwezi wo ku wa 28 Nyakanga 2018, ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, wabereye mu Murenge wa Shyira, Akagari ka Kanyamitana, Umudugudu wa Kazirankara. Uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Bwana BUSINGYE Johnston, akaba yari we mushyitsi mukuru; akaba yari aherekejwe n’ uhagarariye Igihugu cya Suwedi mu Rwanda n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu. Muri uwo muganda hakozwe igikorwa cyo guharura umuhanda uva ku Mudugudu wa Kazirankara ujya ku kigo cy’amashuri ya Kaburamba. Nyuma y’umuganda umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, yagejeje ku baturage bitabiriye umuganda ubutumwa bwateguwe bujyanye n’icyo igikorwa. Kuri uyu munsi kandi nyuma y’umuganda hakomeje igikorwa cy’’Umuriri w’Ubutabera’’(Caravane juridique), kigamije gusobanurira abaturage amategeko no gufasha abaturage bakeneye inyunganizi mu mategeko. Iki gikorwa cyaranzwe; Ikinamico yerekana uburyo ihohoterwa ribera mu miryango, uko ryakumirwa ndetse no guhangana na ryo. Gufasha abaturage bafite ibibazo bisaba ubujyanama mu mategeko Hari abashyitsi batandukanye baje kwifatanya n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu, Minisitiri w’Ubutabera, Bwana BUSINGYE Johnston, Uhagarariye Igihugu cya Sweden mu Rwanda; Madame Jenny Ohlsson Umuvunyi wungirije; Madame YANKURIJE Odette; Umuyobozi wa RCN mu Rwanda; Jonathan Lee Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu Nyuma y’ibikorwa byose, Minisitiri w’Ubutabera yagejeje abari aho bose ubutumwa.

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->