SHYIRA:Minisitiri HABIMANA Dominique mu Muganda usoza ukwezi kwa Nzeri
Kuri uyu wa 27 Nzeri 2025, mu Kagari ka Cyimanzovu, Umurenge wa Shyira, habereye Umuganda usoza ukwezi ku bufatanye n’inzego zitandukanye, witabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,HABIMANA Dominique.
Muri uyu muganda hatewe ibiti by’avoka 2000 ku bufatanye na Equity Bank Rwanda,hanacukurwa imyobo izashyira imbuto z’ibiti bivangwa n’imyaka, byose hamwe hakazaterwa ibingana n’ibihumbi 7. Iki gikorwa kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kurwanya imirire mibi no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Nyuma y’umuganda, Minisitiri Habimana Dominique yagiranye ikiganiro n’abaturage cyibanze ku ngingo zitandukanye. Yabasabye gukomeza gusigasira umutekano, kuko ari wo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Yanibukije akamaro ko gutura neza, abantu bakirinda kubaka mu manegeka kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi. Yanasabye buri wese kugira uruhare mu kubungabunga isuku mu ngo no mu midugudu.
Minisitiri kandi yashishikarije abaturage kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko kwita ku biti byatewe muri uyu muganda. Yongeye kwibutsa akamaro ko kwitabira uburezi, buri mwana akajya ku ishuri kugira ngo igihugu kizagire ejo hazaza heza.
Umuganda wabaye n’umwanya wo kugaragaza ubufatanye hagati ya Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Equity Bank Rwanda yashimangiye ko izakomeza gufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…