UBUKANGURAMBAGA BWA BYIKORERE KURI SERIVISI ZISABWA BINYUZE KU RUBUGA RW’IREMBO
Kuva ku itariki ya 10 Werurwe 2025 kugeza 12 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyabihu habereye ubukangurambaga bwa BYIKORERE kuri serivisi zisabwa binyuze ku rubuga Irembo.
Nyuma yo guhabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, uwaje ayoboye itsinda ry’abakozi boherejwe n’Irembo yagaragaje ko ikibagenza ari ugufatanya n’Akarere ka Nyabihu gukangurira abaturage uburyo bwa BYIKORERE, aho umuturage yisabira serivisi atanyuze ku wundi muntu (agent).
Nyuma y’ikaze, ubukangurambaga bwakomereje mu Mirenge itandatu (Mukamira, Kabatwa, Jenda, Karago, Kintobo na Mulinga, aho ku munsi umwe bwakorerwaga mu Mirenge 2. Ibi bikaba bije bisanga indi Mirenge 4 yari yarabukorewemo mu cyiciro cyabanje.
Muri ubu bukangurambaga, abaturage bigishijwe byinshi ku bijyanye no kwisabira serivisi binyuze ku rubuga Irembo, hakoreshejwe telephone cyangwa mudasobwa kubashobora kuzibona.
Hagarutswe cyane ku buryo bubiri bwifashishwa mu kwinjira ku rubuga Irembo, aribwo *909# kuri telephone iyo ariyo yose, aho umuntu ashobora kwisabira zimwe muri serivisi zibonekaho zirimo Mituweli, serivisi za Polisi, Icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko uri ingaragu n’izindi zizagenda zongerwaho.
Ubundi buryo ni ukunyura ku rubuga rw’Irembo ukoresheje murandasi arirwo www.irembo.gov.rw aho ushobora gusanga serivisi zose zashyizwe ku rubuga Irembo, maze umuntu agahitamo iyo ashaka gusaba.
Ubu bukangurambaga bukaba bwarasojwe abaturage ndetse n’Ubuyobozi bishimira iki gikorwa cy’ingirakamaro kije gufasha abaturage b’Akarere ka Nyabihu kwisabira serivisi z’Irembo bityo umwanya ndetse n’amafaranga y’ingendo bakoreshaga bakabizigama.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…