Ubukangurambaga bwiswe “SOBANUKIRWA RFI 2025”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal,hamwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, kuri uyu wa 29 Nzeri 2029,bitabiriye ubukangurambaga bwabereye mu Kigo cy’urubyiruko mu Karere ka Nyabihu buzwi nka “SOBANUKIRWA RFI 2025”,bugamije gusobanurira abaturage serivisi zitangwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga(RFI:Rwanda Forensic Institute) bikoreshwa mu butabera.
Muri serivisi zisobanurirwa abaturage harimo: gupima uturemangingo ndangamaraso (ADN), gupima uburozi, alukoro mu maraso, ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, gusuzuma ibimenyetso by’ikoranabuhanga, inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, ibyahumanijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.
Ubu bukangurambaga bwasize abayobozi b’inzego z’ibanze bongerewe ubumenyi ku serivisi za RFI mu gutanga ubutabera bunoze, banaboneraho umwanya wo gusobanuza uburyo izi serivisi zimakaza imibanire myiza mu muryango nyarwanda.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Dr. Innocent Nkurunziza, wasobanuye uko serivisi z’iki kigo zikomeza gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ibyaha no guteza imbere ubutabera bushingiye ku bimenyetso.
Mu ijambo rye, Bwana SIMPENZE yashimye ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bwashyize imbere umuturage, anagaragaza ko gushyiraho iki kigo ari intambwe ikomeye mu gufasha abanyarwanda kubona ubutabera bwihuse kandi bushingiye ku bimenyetso bya gihanga.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…