Ubuyobozi bwifatanyije n’Urubyiruko mu Muganda udasanzwe
Kuri uyu wa13 Nzeri 2025, urubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu rwagize uruhare rukomeye mu muganda udasanzwe wabereye mu tugari twose tw’Akarere, aho ibikorwa byibanze ku gukora inzira z'amazi mu kwirinda isuri, gukora imihanda no kubaka ubwiherero bugenewe Amashuri y’Incuke (ECDs) habonerwaho gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Ibikorwa by’uyu muganda ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Kintobo, Akagari ka Ryinyo, aho byitabiriwe na Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano.
Muri icyo gihe, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere, Bwana HABANABAKIZE Jean Claude, yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Mulinga mu bikorwa by’umuganda.
Nyuma y’umuganda, habayeho ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo n’urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Urubyiruko mu Kurengera Ibidukikije.” Ibi biganiro byari bigamije gukangurira urubyiruko kubakira ku bumwe, ubwitange no kwihangira udushya mu kurinda ibidukikije.
Mu bundi butumwa bwatanzwe harimo ubwagarutse ku mutekano, isuku n’isukura,kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…
Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…
Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…
Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…