Umuganda ngarukakawezi wo ku wa 25 Kanama 2018

Ku wa gatandatu, tariki ya 25 Kanama 2018, umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Kintobo, Akagari ka kitobo, Umudugudu wa Gasyo. Hakozwe igiorwa cyo gusiza ikibanza kizubakwamo ibyumba bitatu by’amashuri, ku rwunge rw’amashuri ya Kintobo. Uyu muganda wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego zose, hari Minisitiri w’Uburezi, Dr. MUTIMURA Eugene, ari na we mushyitsi mukuru, hari kandi; Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, Umuyobozi w’Inama Nyanama y’Akarere ka Nyabihu, Bwana GASARABWE Jean Damascene, Abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, Abakozi b’Akarere ka Nyabihu Abaturage …. Nyuma y’umuganda, abayobozi baganirije abaturage ku ngingo nyinshi, harimo; Amatora y’abajyanama b’ubuzima, Kurwanya igwigira ry’abana, Kuboneza urubyaro, ibibazo bijyanye na Human Security, Gutangira ku gihe MUSA, Gushishikariza ababyeyi kujyana abana muri ECD, Kugira isuku ahantu hose, Nyuma y’umuganda n’ikiganiro n’abaturage, Minisitiri w’Uburezi, akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu yagiranye inama n’abayobozi ndetse n’abakozi b’Akarere ka Nyabihu, aho baganiriye ku ngingo nyinshi uko bagiye besa Imihigo mu minsi yashize, Imihigo y’uyu mwaka 2018-2019, Ibibazo bitandukanye Akarere gafite n’ingorane Akarere gahura na zo mu rwego rwo kwesa Imihigo no gukemura ibibazo byugarije uburezi muri rusange. Minisitiri w’Uburezi yatanze impanuro nyinshi harimo; Gusaba abakozi gukorera hamwe, Gufatira ibihano umukozi bigaragaye ko yishe akazi nkana, Gukora hakiri kare ibikorwa byose biteganyijwe, Gusesengura no gushaka ibisubizo hakiri kare ku mbongamizi zatuma Imihigo y’Akarere itagerwaho uko bikwiye.

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →

INAMA YAGUYE Y’UMUTEKANO YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE

kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…

Read more →

RUBAYA: ISOKO RISHYA RY’IMBOGA N’IMBUTO RYITEZWEHO GUTEZA IMBERE UBUCURUZI

Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…

Read more →

Kintobo:Meya Mukandayisenga yakiriye Hon.Dusingizemungu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…

Read more →

BIGOGWE:IBUYE FATIZO RYASHYIZWE AHAGIYE KUBAKIRWA IMIRYANGO 30

Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…

Read more →

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGOREGORE WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA SHYIRA

Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…

Read more →

URUBYIRUKO 20 BAHAWE IMPAMYABUMENYI Z’IMYUGA

Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…

Read more →
-->