UMUGANDA WIHARIYE W’URUBYIRUKO
Umuganda wihariye w’urubyiruko, igihembwe cya kabiri, wabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, wibanda ku kurwanya isuri hacibwa inzira z’amazi, gusibura imiyoboro y’amazi, gukora imihanda, kubumba amatafari, kubakira abatishoboye.
Uyu muganda wari ufite intego yo gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage cyane cyane ibiterwa n’isuri, gukangurira urubyiruko ibikorwa by’amaboko bigamije kubaka Igihugu.
Nyuma y’umuganda, abawitabiriye bahawe ibiganiro byibanze ku mumaro wo kubungabunga ibidukikije n’uruhare rw’urubyiruko mu kubibungabunga, kwizigamira ku rubyiruko hagamjijwe kuzagira ejo hazaza heza, kwitabira gahunda zinyuranye za Leta, gukunda umurimo, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, gushishikariza abaturage gukomeza kugira umuco w’isuku ku mubiri, mu ngo zabo ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi hagamijwe kwirinda ibyorezo bitandukanye nka: Marburg na Mpox.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Habanabakize Jean Claude yakoranye umuganda n’urubyiruko rw’Umurenge wa Mulinga, Akagari ka Nyamasheke, ahakozwe umuhanda hanasiburwa imiyoboro y’amazi.
Umuyobozi w’Akarere wungirje ushinzwe imibereho y’abaturage, Bwana simpenzwe Pascal yifatanyije n’urubyiruko rw’Umurenge wa Rurenbo muri uyu muganda.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
kuri uyu wa 02 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, yayoboye inama y’umutekano yaguye y’Akarere yitabiriwe n’inzego…
Kuri uyu wa 30 Werurwe, hatashywe ku mugaragaro isoko ry’imboga n’imbuto ryavuguruwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga KilimoTrust, riherereye mu…
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, ku rwego rw’akarere kibera mu Murenge wa Kintobo.…
Mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe,hatangijwe igikorwa cyo kubakira imiryango 30 yagizweho ingaruka n’ibiza, mu rwego rwo gufasha abaturage…
Abaturage bo mu Kagari ka Kazirankara, Umurenge wa Shyira, bifatanyije n’abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, mu gikorwa…
Ku wa 18 Gashyantare 2026, mu Kigo cy’Urubyiruko habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’imyuga no guha impamyabumenyi urubyiruko 20 rwari rumaze…