UMUHANGO WO GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 13 Mata 2022, mu Karere ka Nyabihu, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, mu rwibutso rwa Mukamira, rwubatse mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rugeshi, Umududugu wa Kazuba.

Umuyobozi w’Akarere  ka Nyabihu, Madamu Mukandayisenga Antoinette, mu ijambo yavuze aha ikaze abitabiriye uyu muhango, yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango yarokotse jenoside yakorewewe abatutsi, asubira muri make ku mateka yaranze aka karere, ahahoze ari Komini Nkuri, icyahoze ari Komini Karago.. ko ariho  hageragerejwe jenoside kuva kera na mbere ya 1994, akomeze asaba abitabiriye iki gikorwa gukomeza kuba umwe muri gahunda ya Ndi Umuyarwanda n’Ubumwe n’Ubwiyunge, yongera gusaba abafite amakuru y’aho imibiri yaba ikiri itarashyingurwa ko bagomba kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, iki kandi kikaba cyagarutsweho n’umuyobozi wa IBUKA mu Karere Nyabihu, Bwana Juru Anastase, wagaragaje ko hari imibiri myinshi y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro

Twibutse ko iyi mibiri ine yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi , irimo umwe wabonetse mu Murenge wa Mukamira, indi mibiri itatu yabonetse mu Murenge wa Jenda, ije isanga indi mibiri 2202 isanzwe iruhukiye mu rwibutso rwa Mukamira, yose hamwe ikaba ibaye imibiri 2206.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Bwana Habitegeko Francois, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu muri uyu muhango, witabiriwe n’abayobozi batandukanye haba ku rwego rw’Igihugu, ndetse no kurw’Intara., harimo Abasenateri, Abadepite, abahagarariye inzego z’umutekano, abayobozi ndetse n’abakozi b’Akarere, abakozi ku Murenge n’Utugari, abashyitsi baturutse impande zose z’Igihugu hamwe n’abaturage benshi.

Minisitiri w’Ibidukikije, akaba n’imboni y’Akarere ka Nyabihu, Madamu Mujawamariya Jeanne d’Arc, ari nawe mushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abawitabiriye, ko bagomba gutahiriza umugozi umwe maze bakirinda icyabatandukanya, bubahiriza gahunda za Leta zigamije guhuza  abanyarwanda bose, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Twibuke twiyubaka.


ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA, UMWANYA WO KWEGERA ABATURAGE

Mu gihe cy’Icyumweru cy’Umujyanama cyabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, abagize Inama Njyanama basuye ibikorwa bitandukanye mu mirenge…

Read more →

URUGENDO SHURI KU KWESA IMIHIGO MU KARERE KA NGOMA

Mu rwego rwo kwigiranaho ku ngamba zo kwesa Imihigo n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, itsinda rigari ry’Akarere ka Nyabihu riyobowe n’Umunyamabanga…

Read more →

NYABIHU: HATERANIYE INTEKO RUSANGE YA 28 Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026,Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette,yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko…

Read more →

IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe…

Read more →

UBUKANGURAMBAGA KU GUKUMIRA NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA MU BANA BATO

Kuwa 09 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal, yatangije icyumweru cyahariwe…

Read more →

TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA MU NAMA KU IGENAMIGAMBI N’IMITANGIRE YA SERIVISI

Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana HABANABAKIZE Protais, bakiriye Intumwa ya…

Read more →

URUZINDUKA RWA MINISITIRI W’IBIKORWA BY’UBUTABAZI MU KARERE KA NYABIHU

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen.(Rtd) Albert MURASIRA, ari kumwe n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa 01 Gicuransi 2026 yagiriye uruzinduko mu…

Read more →

KWIBUKA32: AKARERE KA NYABIHU KASHYINGUYE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 6 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu munsi ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu ruherereye mu Murenge wa…

Read more →

ABASIRIKARE BIGA MU ISHURI RYA NYAKINAMA BASUYE IBIKORWA BYA BYAKOZWE N'UMUSHINGA WA SEBEYA

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mme Mukandayisenga Antoinette, yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…

Read more →
-->